Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’amakipe umunani na AS Kigali, amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Ni umukino wabereye mu karere ka Muhanga kuri stade ya Muhanga, ari naho ikipe ya AS Kigali yakirira imikino yayo ya shampiyona 2020-2021, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze inzira igana ku gikombe cya shampiyona, amakipe yombi akaba asoje iminota 90′ anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na abyiringiro Lague ku munota wa 45′ nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yo yari yabonye igitego ku munota wa 33′ gitsinzwe na Lawal.
Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba izasubira mu kibuga tariki 10 Kamena yakirwa n’ikipe ya Bugesera FC umukino uzabera i Bugesera.