E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na AS Kigali 0-0

APR FC inganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa cumi na gatandatu wa Shampiyona ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 38 mu mukino wa baye kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Wari umukino unogeye amaso amakipe yombi yahererekanyaga neza igice cya mbere APR FC yabonye uburyo bwinshi bwari kuba bwayihaye igitego kare ariko bamyugariro ba AS Kigali babasha guhagarara neza ndetse n’umuzamu Bakame bakora akazi gakomeye.

Mu gice cya kabiri APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho MNshuti Innocent yasimbuye Nizeyimana Djuma, Buregeya Prince asimbura Ishimwe Annicet mbere y’uko ku munota wa 33′ Ishimwe Kevin asimbura Niyomugabo Claude.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 38 ikaba iri ku mwanya wa mbere, aho irusha amanota arindwi Rayon Sports iyikurikiye yo izakina ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

Nyuma y’uyu mukino APR FC ikabaigomba gutangira kwitegura umukino wa cumi na karindwi wa shampiyona uzayihuza na Bugesera FC tariki 12 Mutarama kuri stade ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published.