Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cyenda, ikipe y’ingabo z’igihugu itahanye intsinzi n’amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Rubavu, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yaje mu kibuga intego ari ugutsinda uyu mukino, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana intsinzi y’ibitego 2-1.
Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 43′ ndetse na Bizimana Yannick wagitsinze ku munota wa 75′
Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatatu tariki 22 Ukuboza ikina na Etoile de l’Est umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.