Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wo kwishyira wa ⅛ w’igikombe cy’Amahoro n’Amagaju FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 3-0.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 9′ na 32′ mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Kwitonda Alain Baca ku munota wa 43′
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 24 Mata aho izakira ikipe ya Marines FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.