Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cumi na gatandatu, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igombga kwakirwa n’ikipe ya Gicumbi kuri stade ya Gicumbi kuri iki Cyumweru tariki 13 Gashyantare.
Nyuma yo gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyitozo aho kuri uyu wa Gatanu bari bukore imyitozo inshuro ebyiri ku munsi mu gitondo ndetse na nimugoroba.
Abakinnyi bose ba APR FC bose bameze neza, n’ubwo uyu mukino umutoza Adil Mohammed azaba adafite abasore be babiri bakina hagati Ruboneka Jean Bosco ndetse na Mugisha Bonheur bombi bafite amakarita atatu y’umuhondo.