E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC iguye miswi na Marines FC mu mukino wa gishuti bakiniraga ku Kicukiro

APR FC inganyije na Marines FC 1-1 mu mukino wa gishuti wabaye uyu munsi kuri stade ya Kicukiro saa saba, umukino wakinwe ibice bitatu aho kuba ibice bibiri nk’ibisanzwe.

Uyu mukino wakinwe ibice bitatu, buri gice cyakinwaga iminota 30′ bakaruhuka iminota itanu gusa. Ikipe ya Marines ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 36′ mbere y’uko Yves Mugunga akigombora ku munota wa 39′ ku mupira mwiza yari ahawe na Ntwari Evode.

Abatoza ku mpamde zombi bagiye bakora impinduka zitandukanye nko kuruhande rwa APR ikipe yabanjemo yari yiganjemo abasimbura, yakinnye iminota 50′ basimburwa nindi kipe yaririmo abakinnyi basanzwe babanzamo baribayobowe na Michel mbere y’uko Miggy usanzwe ari kapiteni yajemo mu gice cya nyuma.

Amakipe yombi yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo hagire uwabona igitego cya kabiri gusa bose nta numwe byakundiye umukino urinda urangira amakipe yo anganyije igitego1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published.