E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC igiye gukina undi mukino wa gicuti na Marines FC

Mu gihe shampiyona ibura icyumweru kimwe ngo itangire, ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo itandukanye ari nako ikinamo imikino ya gicuti itandukanye mu rwego rwo kunoza no guhuza imyiteguro ya shampiyona.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igiye gukina umukino wa kabiri wa gicuti kuri iki Cyumweru na Marines FC saa cyenda (15h00) ku kibuga cya Shyorongi nyuma y’umukino yakinnye kuwa Kane na Rutsiro ikanayitsinda igitego kimwe ku busa.

APR FC ikaba inategenya kuzakina undi mukino umwe mu cyumweru gitaha nyuma y’iyo mikino imbiri mbere y’uko shampiyona itangira umukino nawo uzabere ku kibuga cya Shyorongi aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.