Nyuma yo gusoza imikino ya Gisirikare, APR FC ikomeje imyitozo yitegura irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 rigomba gutangira Tariki 13 kugeza 15 Nzeri 2019. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku munsi w’ejo ku Cyumweru ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi saa tanu z’amanywa ikaba izakina na Heroes FC yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino.
Uyu mukino ukaba uzagaragaramo abakinnyi batahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, hakaba kandi hari bamwe mu bakinnyi batazawukina kubera ikibazo cy’imvune nka Mushimiyimana Muhammed, Nizeyimana Djuma ndetse na Nshuti Innocent.
Uko imikino y’Agaciro Football Tournament 2019 iteye:
13 Nzeri: APR FC vs Mukura Victory Sports (15:30)
Rayon Sports vs Police FC (18:00)
Tariki 15 Nzeri nibwo iyi mikino izasozwa, saa saba hazakinwa umwanya wa gatatu uzahuza amakipe yombi azaba yatsinzwe, naho saa cyenda n’igice hakinwe umukino wa nyuma uzahuza amakipe azaba yatsinze ari nabwo hatangwa igikombe.









