Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo yo kwitegura umwaka utaha w’imikino, irongera gukina umukino wa gicuti na Rutsiro FC yo mu cyiciro cya kabiri yitegura gukina imikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.
Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru saa cyenda z’igicamunsi, umukino ubanza wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi APR FC yatsinze Rutsiro FC yo mu ntara y’Uburengerazuba igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 68.


Mu byumweru bitanu APR FC imaze itangiye imyitozo, yakinnye imikino itanu ya gicuti itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l’Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 na Rutsiro 1-0 ,inganya imikino ibiri na AS Kigali 1-1 yombi, ntiratsindwa n’umwe.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo, izakina uyu mukino idafite abakinnyi 11 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN 2022 izakinamo na Cape-Vert Tariki 11 na 17 Ugushyingo 2020. Uyu munsi ikipe irakomeza imyitozo ku kibuga cya Shyorongi inshuro imwe mu gitondo ihabwe ikiruhuko nimugoroba.