Nyuma y’ibyumweru bitatu batangiye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe yo muri Congo AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igiye gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya Shyorongi ku isaha ya saa cyenda (15h00) nubwo hari abakinnyi bamwe batari mu ikipe kuko biyambajwe mu ikipe y’igihugu.
Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura kwerekeza muri djibout aho ifite umukino ubanza wa CAF Champions League uzayihuza na Migadishu City Club.