E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti


Nyuma y’ibyumweru bitatu basubukuye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Champions League uzabahuza na Etoile du Sahel

Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina uyu mukino wa gicuti kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cya Shyorongi ku isaha ya saa cyenda (15h00) n’ubwo hari abakinnyi bamwe batari mu ikipe kuko biyambajwe mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Kiyovu Sports kuwa Gatanu tariki 8 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.