E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti


Nyuma y’iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina imukino ibiri ya gicuti aho izakina n’ikipe ya Gasogi na Gorilla mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 18 Ugushyingo.

Ikipe y’ingabo z’igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y’ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi .

Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.