E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC igiye guhura na Etoile de l’Est idafite abakinnyi umunani

Ikipe ya APR FC yasoje imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 15 Ugushyingo, yitegura umukino wa mbere wa gicuti izakirwamo na Etoile de l’Est kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 16 Ugushyingo kuri Stade nshya ya Ngoma mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

Ni umukino uzaba ugamije kuzamura urwego rw’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu iri gukina imikino yo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAN 2021, aho kuwa Kane Tariki ya 14 Ugushyingo yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mujyi wa Maputo, mu gihe yitegura umukino wa kabiri mu itsinda F izakiramo Cameroon kuri iki Cyumweru Tariki 17 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikazakora ibirometero idafite abakinnyi umunani bose bafite impamvu zitandukanye.

Ku ikubitiro ikazaba idafite ba myugariro bayo Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Manzi Thierry ari nawe kapiteni, Mutsinzi Ange ndetse na Nizeyimana Olivier Seifu bari mu butumwa bw’ikipe y’igihugu. Haza kandi Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune yahuriye nacyo mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona AS Kigali yanganyijemo na APR FC, umunyezamu Ahishakiye Herithier ufite imvune yoroheje mu rutugu rw’iburyo ndetse na Nshimiyimana Yunussu uri gukora ibizamini bisoza igiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, APR FC ikaba iri ku mwanya wa kabiri aho inganya amanota 18 ndetse n’ibitego 8 na Police FC, gusa Police ikaba yarinjije ibitego 14 mu gihe Ikipe y’ingabo z’igihugu yo yinjije 11.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.