Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga cy’imyotozo cya Shyorongi, yitegura umukino w’igikombe cyUbutwari 2020 izahuramo na Mukura Victory Sports kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 25 Mutarama 2020.
Iyi myitozo yatangiye saa yine igakorwa amasaha abiri, yakozwe nabakinnyi 22 batarimo Niyonzima Olivier Seifu ndetse na rutahizamu Mugunga Yves bagifite ibibazo byimvune zo mu mavi . Nk’uko bitangazwa na muganga wa APR FC, Seifu akaba ategerejwe mu myitozo kuwa Mbere w’icyumweru gitaha, mu gihe Mugunga Yves we ari mu mpera z’icyo cyumweru. Biramutse bigenze gutya, bikaba bisobanura ko aba basore bombi batazagaragara mu gikombe cyUbutwari 2020.
Rutahizamu Nizeyimana Djuma we akaba yagize akabazo koroheje k’uburwayi bwo mu nda, byatumye nawe atagaragara mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu, bikaba bizatuma asiba umukino tuzahuramo na Mukura VS, gusa akaba ategerejwe mu mukino tuzahuramo na Police FC ndetse na Kiyovu Sports umutoza aramutse amugiriye icyizere
Nkomezi Alex we yagarutse mu myitozo kuwa Mbere akorana n’abandi, nyuma y’icyumweru cyari gishize akoreshwa na muganga wenyine iruhande rw’ikibuga, ndetse kuwa Gatandatu akaba yiteguye guhangana n’ikipe yaturutsemo umutoza aramutse amugiriye icyizere .
Igikombe cy’Ubutwari 2020 kizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yose azahura hagati yayo, ku munsi wa nyuma hazabarwe umubare w’amanota n’ibitego buri kipe izigamye, maze hamenyekane uwegukana igikombe. Mu gihe kandi amakipe aramutse anganyije ibitego mu minota 90 yagenwe hahita hitabazwa penaliti hatiriwe hiyambazwa iminota 30 yinyongera isanzwe ikinwa mu duce tubiri .
Imikino yose y’iri rushanwa ry’iminsi ine izakinirwa kuri Stade ya Kigali guhera ku wa 25 Mutarama 2020 kugeza ku wa 1 Gashyantare 2020. Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe na miliyoni esheshatu z’amafaranga nk’uko byagenze muri 2018, igikombe cy’umwaka ushize kikaba cyaregukanywe na APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO).
Gahunda yimikino APR FC izakina mu gikombe cy’Ubutwari 2020
Tariki 25 Mutarama 2020
Mukura VS vs APR FC (15:00)
Tariki 28 Mutarama 2020
Police FC vs APR FC (18:00)
Tariki 1 Gashyantare 2020
APR FC vs Kiyovu Sports (18:00)