Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 11 Mutarama 2020, Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona uzayihuza na Bugesera FC ku cyumweru Tariki ya 12 Mutarama kuri Stade ya Kigali .
Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi 22 , ikaba yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi ikaba yibanze ku gutambaza umupira hagati mu kibuga byoroshye hirindwa icyatera imvune kugira ngo hatazagira usiba uyu mukino.
Abakinnyi bane basanzwe bafite ibibazo by’imvune ari bo Niyonzima Olivier Seifu, Mugunga Yves, Nkomezi Alex ndetse na Ntwali Fiacle bakaba batagaragaye muri iyi myitozo ndetse bakaba batazanakina uyu mukino .


Uretse aba, kapiteni Manzi Thierry ndetse na Niyomugabo Claude uca ku ruhande rw’ibumoso, nabo bakaba batazagaragara muri uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo bujuje ku mukino w’umunsi wa 16 APR FC yanganyijemo 0-0 na AS Kigali Tariki 04 Mutarama kuri Stade ya Kigali.
APR FC itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’u Rwanda 2019-20, ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 38, ikurikiwe na Rayon Sports ifite 35, Police FC na 34 ku mwanya wa gatatu mu gihe Bugesera FC yo iza ku mwanya wa gatandatu na 23.









