E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC idafite abakinnyi babiri yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC (Amafoto)

 

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga cya Shyorongi kuri uyu wa Mbere, guhera saa kumi z’igicamunsi yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20 izakirwamo na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, guhera saa cyenda z’igicamunsi.

APR FC yanganyije na AS Kigali mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20, igitego cyayo kikaba cyaratsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 72 w’umukino ku mupiwa yari ahawe na Mugunga Yves, kiza kwishyurwa  na Rusheshangoga ku munota wa 90 w’umukino.

Myugariro Mutsinzi Ange wakomerekeye mu mukino, akaba yahawe na muganga iminsi itatu izarangira kuwa Gatatu Tariki ya 09 Ukwakira akaba ari nabwo azagaruka mu myitozo.

Mutsinzi Ange wagonganye na Sugira Ernest mu mukino APR FC yakinagamo na AS Kigali yahawe iminsi itatu ari hanze y’ikibuga
Buregeya Prince yagize imvune mu kagombambari k’ibumoso biri butume atagaragara ku mukino APR FC izahuramo na Bugesera FC

Buregeya Prince wasohotse ku munota wa gatanu w’inyongera y’igice cya mbere, nyuma yo kugira ikibazo mu kagombambari k’ibumoso agonganye na Rick Martel wa AS Kigali, akaba yahawe iminsi itanu na muganga akazagaruka mu myitozo Tariki ya 11 Ukwakira 2019.

Nyuma y’imyitozo, rutahizamu Danny Usengimana akaba yatangaje ko ikipe ishyize hamwe ndetse yakoranye imbaraga nyinshi imyitozo y’uyu munsi, abakinnyi bakaba bizeye ko amanota atatu ya mbere muri shampiyona bazayabona kuri Bugesera FC.

Yagize ati: ‘’ Ikipe yose ishyize hamwe, twakoze neza imyitozo y’uyu munsi tuyisoza nta mukinnyi uyigiriyemo imvune, turi gukora cyane ngo tuzabone amanota atatu, ejo twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo tuzayabone.’’

‘’Bugesera FC ni ikipe nziza gusa natwe turi ikipe nziza kandi nkuru, gusa ntabwo tugomba kuyisuzugura ngo tuzayitsinda byoroshye gusa tuzakora ibishoboka byose tuyikureho amanota atatu.’’

Sugira Ernest azaba ashakira ibitego ikipe y’ingabo z’igihugu
Rutahizamu Danny Usengimana yijeje abafana intsinzi kuri Stade ya Bugesera

Agira icyo avuga ku mukino Ikipe y’Ingabo z’igihugu yanganyijemo na AS Kigali akaba yatangaje ko nk’abakinnyi babajwe no kubura amanota atatu nyuma yo kwishyurwa igitego ku munota wa nyuma

Yagize ati: ‘’ Byaratubabaje cyane kuba twarabuze amanota atatu twasaga n’aho twamaze kubona, habayeho kutugarira neza ku munota wa nyuma, gusa twamaze kubikosora ejo twizeye gutsinda Bugesera FC’’

‘’ Abafana ntabwo bishimye kuko tumaze igihe tudahagaze neza, gusa twabasezeranya ko ku munsi w’ejo tuzabashimisha’’

Kapiteni Manzi Thierry mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Imanishimwe Emmanuel ”Mangwende” yakoranye ibinezaneza imyitozo y’uyu munsi

Nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona 2019-20, AP FC ikaba izasura Bugesera FC kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, izakire Etincelles FC kuri Stade ya Kigali Tariki 12 Ukwakira mu mukino wa gatatu, mu mukino wa kane izasure Marines FC kuri Stade Umuganda Tariki 22 Ukwakira, mu gihe izasurwa na AS Muhanga kuri Stade ya Kigali Tariki ya 27 Ukwakira mu mukino wa gatatu.

Mutsinzi Ange yabanje kuganira n’umutoza Mohammed Adil mbere y’imyitozo

Imyitozo yo kongera ingufu yayobowe n’umutoza wungirije Nabyl Berkaoui
Manishimwe Djabel yiteguye neza
Imyitozo y’uyu munsi yari yiganjemo gutebya bya hato na hato
Mushimiyimana Muhammed usanzwe ukin ahagati yakinnye inyuma ubwo Mutsinzi Ange na Buregeya Prince bavunikaga nawe yiteguye neza gucakirana na Bugesera FC
Rwabuhihi Aimée Placide mu myitozo
Umutoza Nabyl Berkaoui na rutahizamu Mugunga Yves mu myitozo yo kuri uyu wa mbere

Myugariro Omborenga Fitina yiteguye Bugesera FC
Imikino itanu ya APR FC ibanza muri shampiyona 2019-20
Amagambo ya Danny Usengimana mbere yo guhura na Bugesera FC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.