E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ibifashijwemo na Prince na Lague ikuye amanota atatu kuri Gicumbi

APR FC ibifashijwemo na Buregeya Prince na Byiringiro Lague ikuye amanota atatu kuri Gicumbi y’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.

 

APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Gicumbi kwinjira mu mukino ndetse biranayihira ibasha kubona igitego cyayo cyambere mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Buregeya Prince kuri koruneri nziza yari itewe na Iranzi maze Prince arasimbuka ateza umutwe umupira uruhukira mu rushundura.

Igice ya kabiri, APR nabwo yaje itangira yotsa igitutu Gicumbi ishakisha uburyo yabona ikindi gitego gusa bagorwa cyane no kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona, ari nako umutoza Petrovic yagendaga akora impinduka akuramo Iranzi ashyiramo Maxime ndetse na Byiringiro Lague winjiyemo asimbuye Hakizimana Muhadjili, uyu musore Lague waninjiranye amahirwe, kuko yahise abonera APR igitego cya kabiri byahesheje APR FC kwegukana amanota atatu y’umunsi wa 29 wa shampiyona.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 63, aho irusha iyikurikiye AS Kigali amanota atatu gusa, ari naho umutoza mukuru wa APR FC, Petrovic yahereye avuga ko bataratwara igikombe kuko shampiyona itararangira ati: ntabwo nakwemeza ko twamaze gutwara igikombe kuko ikipe idukurikiye turayirusha amanota atatu gusa kandi turacyafite undi mukino, rero biracyakomeye ubu tugiye gutangira kwitegura umukino uzadubuza na Espoir kuwa gatatu. APR FC ikaba igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Espior kuri uyu wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.