E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ibifashijwemo na Muhadjili, yasubiriye Rayon Sport

APR FC ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana yakuye amanota atatu kuri Rayon Sport y’umunsi wa 26 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.

APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, Rayon Sport ariko niyo yatanze APR FC kwinjira mu mukino neza, gusa ntibyatinze nyuma y’iminota makumyabiri, APR FC yahize ikura Rayon mu mukino, maze umusore Bizimana Djihad wakinaga umukino we wanyuma muri APR FC atangira kugarukamo hagati cyane atwara imipira imbere bituma abakinnyi ba Rayon Sport bakinaga hagati Yannick na Olivier batabasha guhagarika imipira ya Butera, Djihad na Iranzi bahanahanaga.

APR FC nyuma yo kwinjira mu mukino neza, yatangiye kwiharira umupira, itangira kwataka Rayon Sport cyane ntibyanatinze ku munota wa 41′ Iranzi yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze yubura amaso areba Muhadjili uko ahagaze, amuha umupira nawe awushyira ku gituza awigiza imbere y’izamu rya Bakame maze atera ishoti ryiza umupira uruhukira mu nshundura Bakame ahindukira awukuramo, APR FC isoza iminota 45′ y’igice cya mbere irimbere n’igitego cyayo kimwe ku busa.

Igice cya kabiri, Rayon Sport nabwo yatanze APR FC kwiinjira mu mukino, itangira kwiharira umupira ishaka kugombora igitego ariko uburyo bagiye babona ntibabasha kububyaza umusaruro, ibi byatumye umutoza Petrovic ku munita wa 57′ akuramo Issa ashyiramo Savio maze APR FC irongera igaruka mu mukino ndetse inabona ubundi buryo bwiza ku munota wa 73′ nabwo Muhadjili yongeye guhindukiza Bakame akura umupira mu nshundura, ku mupira yari acomekewe na Omborenga Fitina maze acenga Faustin umupira awuboneza neza mu nshundura.

Ibi byashyize igitutu ku wari umutoza mukuru wa Rayon Sport kuri uyu mukino kuko ryari ihurizo rikomeye ryo kuba yagombora ibi bitego, gusa ntibyatinze ku munota wa 77′ Kwizera Pierrot yabashije kubonera Rayon Sport igitego bituma bagira ikizere ko n’icyakabiri bakibona gusa ntibyabakundira, kuko Petrovic yari yongeye gukomeza hagati cyane, ubwo yashyiragamo Amran Nshimiyimana maze hagati ha APR harushaho kuba urutare, bituma babasha kugarira neza umukino urangira APR FC isubiriye Rayon Sport ubugira kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.