
Kuri uyu wa gatandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ubanza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona,ni umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya Mukura VS
Ni imyitozo yakoreshejwe na Ben Moussa ari kumwe na Jamel Eddine neffati, Pablo morçhon ndetse na Mugabo Alexis utoza abazamu.
Kuri ubu abakinnyi bose bameze neza uretse Buregeya Prince ufite ikibazo k’imvune.
APR F.C irakira ikipe ya Mukura kuri iki cyumweru kuri sitade ya Bugesera ku isaha yi saa kenda n’igice (15h30)
















