
Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR F.C yasubukuye imyitozo yitegura imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) 2022/203.
Ni imyitozo iri gukoreshwa n’abatoza b’iyi kipe basanzwe, barangajwe imbere na Ben Moussa, Umutoza wungirije ariko urimo gutoza APR F.C nk’umutoza mukuru by’agateganyo.
Abakinnyi bose bagarutse mu myitozo bameze neza, ndetse ngo impanuro bahawe n’Ubuyobozi nk’impamba mbere yo kujya mu biruhuko zarabafashije cyane, bityo biteguye kubyerekana ubwo imikino yo kwshyura izaba itangira.
Nk’uko abakinnyi ubwabo babyivugira, intego ni ugukomeza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura bakegukana igikombe gisanga ibindi iyi kipe y’ingabo yagiye yegukana mu myaka yabanjirije uyu.
Tubibutse ko shampiyona izasubukurwa taliki 20 Mutarama 2023 aho ikipe ya APR F.C izatangira yakira ikipe ya Mukura VS kuri stade ya Bugesera.

































