E-mail: administration@aprfc.rw

APR F.C yashimye AZAM ubufatanye bwabo banagenerwa impano

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’igihugu APR F.C bwashimiye uruganda rwa AZAM ubufatanye bwabo n’iyi kipe dore ko ubu bufatanye bumaze imyaka ibiri mu myaka ine basinyanye mu masezerano.

Muri iki gikorwa Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bwari buhagarariwe n’Umunyabanga Michel Masabo aherekejwe na Team Manager Lt Col Rutayisire Guillaume, umubitsi Kalisa Georgine ndetse na media officer Tony Kabanda.
Usibye gushimira Uruganda rwa AZAM, Ubuyobozi bwa APR F.C kandi bwanaboneyeho no kubamenyesha ko begukanye igikombe cya shampiyona bashyikirizwa imipira yo kwambara yanditseho ijambo Champions ndetse uriho n’ibirango bya APR F.C na AZAM.

Amafoto yaranze iki gikorwa: