
Ku munsi wa kabiri w’imyitozo nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine (4) abakinnyi bari barimo, APR FC yakomereje ku myitozo yo kubaka umubiri (Body Building) no kongera imbaraga.
Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 17/03/2023, ikaba yabereye Gym.
Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye barindwi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, bitegura gukina na Benin umukino w’ijinjora ryo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (AFCON).
Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi, shampiyona izasubukurwa APR FC yakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 25 uzaba ku itariki ya 02/04/2023, umukino w’umunsi wa 24 yari kwakirwamo na Police FC wo ukaba warasubitswe.

























