E-mail: administration@aprfc.rw

APR F.C yakomeje imyitozo itegura umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro

Kuri uyu wa gatandatu  ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ukomeye wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro ugomba kuyihuza n’ikipe ya Kiyovu Sports

Ni imyitozo yabereye i shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, kuri ubu iyi kipe irashaka gutsinda uyu mukino biyiha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma  w’igikombe cy’amahoro dore ko umukino ubanza wari warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe

Uyu mukino wo kwishyura  utegerejwe kuri iki cyumweru kuri kigali pelé  Stadium ku isaha yii saa kenda zuzuye (15h00)

Amafoto yaranze imyitozo ya Nyuma