
Kuri uyu wa gatandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ukomeye wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro ugomba kuyihuza n’ikipe ya Kiyovu Sports
Ni imyitozo yabereye i shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, kuri ubu iyi kipe irashaka gutsinda uyu mukino biyiha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro dore ko umukino ubanza wari warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe
Uyu mukino wo kwishyura utegerejwe kuri iki cyumweru kuri kigali pelé Stadium ku isaha yii saa kenda zuzuye (15h00)
Amafoto yaranze imyitozo ya Nyuma








