Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 31Gicurasi 2022 ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje imyitozo yitegura imikino ya shampiyona ndetse n’umukino wa Nyuma w’igikombe cy’amahoro.
ni imyitozo iri gukorerwa i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera ,ni imyitozo kandi itari kurangwamo abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’igihugu dore ko ubu iri kubarizwa mu Gihugu cya Afurika Y’epfo.
APR FC igomba gukomeza imyitozo kugeza tariki ya 11 Kamena 2022 ubwo izaba icakirana N’ikipe ya As Kigali mu mukino ubanziriza uwa Nyuma Wa shampiyona ya 2021/2022.
abakinnyi batari kugaraga mu Myitozo ni Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur,Ruboneka Bosco,Mugunga Yves,Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, ndetse na Kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabell.
Amafoto yaranze Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri: