E-mail: administration@aprfc.rw

Amran Nshimiyimana ntazagaragara mu mukino ikipe ye izakina na Muhanga

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa makumyabiri n’umunani, APR FC nyuma yo gukura amanota atatu i Gicumbi, ikaba igomba gusura ikipe ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Muhanga.

APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, ikaba ifite ihurizo ryo kudatakaza umukino n’umwe mu mikino itatu isigaye ya shampiyona kugira ngo biyongerere amahirwe yo kuba yagumana igikombe cya shampiyona. Umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi Muhanga na APR FC wabereye i Kagali, APR FC yatsinze Muhanga ibitego 2-1.

Ikipe ya APR FC ikaba izakora imyitozo ibanziriza iya nyuma ku munsi w’ejo saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi. Ikipe ya APR FC izakina uyu mukino idafite indwanyi yayo yo hagati Amran Nshimiyimana urwaye marariya, ariko ikazakina ifite myugariro wayo wo ku ruhande rw’iburyo Omborenga Fitina wari umaze iminsi nawe arwaye marariya, akaba yarakize ndetse yanatangiye imyitozo.

Muhanga izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 32 ikaba iri ku mwanya wa 9, mu gihe ikipe ya APR FC izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 62 ikaba iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.