Intare za APR FC ubusanzwe ni itsinda ry’abafana (Fan Club) ba APR FC rimaze imyaka irenga itanu rishinzwe kuva mu mwaka wa 2014 n’ubwo ryaje kuvugurura umurongo ngenderwaho ryari ryihaye rishingwa muri uwo mwaka rikongera rikavugururwa bundi bushya muri 2015.
Nk’uko tubikesha umuyobozi w’iyi Fan Club Uwase Claudine, yaduhaye muri make amateka y’Intare za APR yashinzwe muri 2014 ariko nyuma y’umwaka umwe iza kuvugururwa ivuka bwa kabiri.
Yagize ati: “Fan Club y’Intare za APR FC bwa mbere ishingwa hari muri 2014 ifite amahame n’umurongo yari yihaye gusa kubera guteshuka kuri uwo murongo kwa bamwe muri twe, byatumye twongera kuvugurura byinshi mu mahame n’umurongo wacu ngenderwaho twongera gushinga bushya Fan Club ya Intare za APR FC muri 2015”.

Uwase Claudine yakomeje atubwira aho igitekerezo cyo gushinga iyi Fan Club cyavuye, avuga ko cyaturutse kuri we n’abagenzi be babiri bahuriye kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Yakomeje agira ati: “Igitekerezo cyo gushinga iyi Fan Club cyaturutse kuri jyewe ndetse n’inshuti zanjye twahuriye kuri Facebook kugira ngo twishyire hamwe ndetse tunafashe n’abandi badafite aho babarizwa muri za Fan Clubs, tubijyaho inama y’uko icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa nibwo twahise tuyishinga.”
Uwase akomeza asobanura ko Intare ari itsinda rirangwa n’ikinyabupfura
Yagize ati: ”Ni Fan Club utakumvamo ibindi bintu bitajyanye no gufana, tugendera cyane ku kinyabupfura, kandi tukubaka umuryango. Aho rero niho twahereye twubaka uwo muryango n’ubwo byagiye bigorana mo gake, kuko abantu baba bafite imyitwarire itandukanye ariko twagiye dukomeza umwihariko wacu kugeza na n’ubu.”
Intare za APR FC zazanye uburyo bushya bw’imifanire butari bumenyerewe mu Rwanda bwo gucana imiriro kuri stade mu gihe bishimiye uko ikipe irimo kwitwara mu mukino.


Kugeza uyu munsi iyi Fan Club igizwe n’abanyamuryango 93, si ugushyigikira APR FC kuri stades gusa, iyi Fan Club ikora ibindi bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo kuremera abatishoboye n’abababaye, kubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, gusura abakinnyi bari mu mvune, kwishimana n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagize amasabukuru y’amavuko, gusezera abakinnyi bagiye gukina hanze y’u Rwanda n’ibindi.
Intare za APR FC zirasoza zishimira ubuyobozi bwa APR FC budahwema kuba hafi y’ikipe ndetse bugatega amatwi ibitekerezo zibugezaho mu rwego rwo kubaka ikipe itanga ibyishimo.
Ziragira ziti: ”Intare za APR FC zirashimira ubuyobozi bwa APR FC budahwema kuba hafi y’ikipe yacu ndetse n’abafana muri rusange kdi ko badahari natwe tutaba duhari, tubashimira kandi ko baduha umwanya bakatwumva ku bitekerezo byubaka dutanga kuko si ugufana gusa aho tubonye bitagenda neza dutanga ibitekereze kandi bakatwumva.”
Amafoto ya Intare Fan Club mu bihe bitandukanye











Ut aut minima quam. Voluptas cumque impedit et voluptas velit reiciendis et ea. Dolores voluptatibus magni voluptas minus explicabo ut et repellendus. Voluptas ab harum aspernatur.
прогоны хрумером
Et reiciendis blanditiis ratione vel nesciunt nobis dolor. Officiis est aut qui sit temporibus. Porro qui sunt eos voluptatem ad velit. Vel nihil dolorem laborum consequatur dolores impedit sed. Iste iste porro nulla ducimus natus maiores quis.
прогоны хрумером
Deserunt ab doloremque accusantium expedita beatae numquam. Molestias non numquam aut. Accusamus voluptates qui aliquam asperiores perferendis.
A sit beatae architecto voluptates dolorum ipsum. Aliquam quod et omnis sunt enim aliquid. Enim eum facere hic natus ut aut. Sit iste aspernatur labore aliquam sit id cumque voluptas. Occaecati laboriosam quo possimus odio perspiciatis est.
https://xrumer.us
Voluptas fugiat et est blanditiis. Sit at voluptate asperiores adipisci voluptas. Nisi qui eligendi nostrum earum. Explicabo sunt magni quia eaque consequuntur ut aut quaerat. Asperiores qui repellat est similique voluptas veniam ut at.