Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Buregeya Prince atangaza ko yigishijwe amasomo menshi n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyateye isi gitunguranye mu mpera z’umwaka wa 2019.
Prince w’imyaka 21 atangaza ko ubuzima bw’abatuye isi n’ubw’abanyarwanda by’umwihariko bwashegeshwe cyane na COVID-19 yaje batiteguye, gusa kuri we bimwigisha amasomo atatu y’ingenzi y’uko agomba guhora yiteguye, gukorera hamwe n’abandi nk’intwaro yo gutsinda ikiza cyose mu gihe wugarijwe ndetse no gukora nk’umukinnyi w’umunyamwuga mu gihe inzira zisanzwe zose zafunzwe.
1. Gushyira hamwe: Icyorezo cya COVID-19 cyatwigishije gushyira hamwe kuko kugira ngo duhashye iki cyorezo byadusabye ko isi yose ikorera hamwe ndetse ibihugu n’ibigo bikomeye ku isi birafashanya kugira ngo tugihashye, n’ubwo kitararangira ariko biragaragara ko nibura ubu hari agahenge.
2. Guhora witeguye mu buryo bw’amafaranga: Ni uguhora witeguye mu buryo bw’igenamigambi ryawe, ukaba warizigamiye ku buryo ibintu biguhindukiyeho bitakubana bibi cyane. Iki cyorezo cyatumye bamwe babura akazi abandi bajya mu gihombo gikabije, byari bigoye ko abantu babaho gutya, gusa twashimira Leta y’ubumwe yakomeje gufasha abababaye cyane kurusha abandi ku buryo ingaruka zagabanutse cyane ukurikije n’uko twari tubyiteze. niba ufite amahirwe ukaba ufite ako kazi kakwinjiriza niyo yaba ari make uba ukwiye guteganya ko ibintu bishobora kugenda uko utabiteganyaga kugira ngo bitazaguhungabanya cyane ngo bigusubize inyuma.
3. Gukora nk’umukinnyi w’umunyamwuga: Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru iyi COVID-19 yatwigishije kugira imyumvire ya kinyamwuga, uretse n’ahang’aha cyangwa n’ahandi hanze hari igihe ushobora kugera mu gihe runaka ugahura n’imbogamizi z’uko ushobora gukora imyitozo wenyine ariko icyo gihe uba ugomba gushaka uburyo nk’uko twabigenje, twashakiwe uburyo dukorera imyitozo mu rugo kandi tukagenzurwa n’abatoza umunsi ku wundi. Iyo ni imikorere ya kinyamwuga mu gihe ubona nta bundi buryo buhagije bwo kuyikora ariko urayikora kandi ukumva ugeze ku rwego wumva wagakoze uramutse uri mu kibuga.
Buregeya Prince wabaye kapiteni w’Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20, yageze muri APR FC mu mwaka wa 2017 akaba yarafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka wa shampiyona ushize wa 2019-20