E-mail: administration@aprfc.rw

Amakuru avugwa muri APR FC mbere y’uko yerekeza i Kirehe kuri uyu wa Gatanu

Ku isaha ya satatu nibwo ikipe ya APR FC ikora imyitozo ya nyuma mbere y’uko yerekeza i Kirehe kuri uyu wa Gatanu, aho igomba gukinira na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Azam Rwanda premier league.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 18 irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya APR FC ikaba kuri uyu munsi wa 18 wa shampiyona izasura ikipe ya Kirehe FC umukino uzaba kuwa Gatandatu ukazabera mu karere ka Kirehe.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Zlatko, APR FC ikaba izahaguru inaha muri Kigali ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, uyu munsi bakaba bari bukore imyitozo inshuro imwe ku munsi saa tatu (09h00′) i Shyorongi mbere y’uko berekeza i Kirehe ku munsi w’ejo.

Amakuru meza muri iyi kipe ya APR FC bitandukanye n’imikino ibiri iheruka gukina ya shampiyona, n’uko noneho APR FC izakina uyu mukino ifite umunyezamu wayo usanzwe ari numero ya mbere Kimenyi Yves, ariko na none bakazaba badafite kapiteni Miggy ,Sugira na Ntaribi Steven bose bakirwaye ndetse na myugariro Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.