E-mail: administration@aprfc.rw

Amagaju tuyiteguye neza: umutoza Petrović

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa mbere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa15H30.

Abakinnyi bose bakaba bakoze iyi myitozo ya nyuma usibye kapiteni Mugiraneza urwaye ugomba no kuzabagwa ku munsi w’ejo kuwa kabiri, usibye Migi, APR FC kandi izakina uyu mukino idafite Amran Nshimiyina ndetse na Kimenyi Yves bose bafite amakarita y’umuhondo atatu ndetse n’abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nka: Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Songayingabo Shaffi na Nyirinkindi Saleh.

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye n’umutoza Petrović atubwita uko biteguye neza uyu mukino ati: ejo dufite umukino ukomeye cyane ni igihombo kuba tudafite kapiteni wacu ndetse n’abandi bakinnyi nka Amra ndetse na Kimenyi, ariko abakinnyi bose ba APR bari ku rwego rwiza buri mukinnyi mufitiye ikizere, ohhhh icyo nzi ku ikipe ya Amagaju n’uko ari ikipe nziza ndegse inafite n’umutoza mwiza watozaga Musanze muri make ni ikipe nziza twubaha natwe turayiteguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.