
Kuri uyu wa Kabiri ikipe Y’ingabo zi igihugu yakomeje imyitozo yitegura umukino wa Gicuti ndetse nisubukurwa rya shampiyona.
Ni imyitozo ikomeje gukorwa N’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ikaba iri kubera ishyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo
Kuri uyu wa gatanu nibwo hategerejwe umukino wa Gicuti ugomba guhuza ikipe ya APR F.C na Mukura VS mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona, ni umukino uzabera kuri sitade ikirenga ( i shyorongi) ku isaha yi saa kenda zuzuye 15h00
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri:




































