E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC yifatanya nayo mu isengesho bajya bakora nyuma y’imyitozo


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu umuyobozi wa APR FC yasuye iyi kipe mu myitozo ya koraga irimo kwitegura imikino ya CAF Champions League agira ubutumwa abagenera mbere ko kwakira ikipe ya Étoile du Sahel.

Lt Gen Mubarakh Muganga wakurikiranye imyitozo ya APR FC yaberaga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho umukino uzabera kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma y’imyitozo yagize ubutumwa aganera abakinnyi ndetse n’abandi babarizwa mu ikipe ya APR FC.

Yagize ati ”iminsi yagiye ngo dukine umukino ubanza hano iwacu, intsinzi itangirira m’urugo niyo mpamvu tubitezeho ko intsinzi izaboneka kuwa Gatandatu. Mukore ibyanyu mu kibuga mutsinde byinshi nk’ubuyobozi tubafitiye byinshi tubateganyiriza ariko namwe mufite ibyo muduhishiye, iyo n’intsinzi kandi y’ibitego byinshi. Imyitozo umutoza Adil ari kubaha ni myiza kandi itanga ikizere ibindi tubiharire ikibuga ariko icyo turi gutekereza twese n’intsinzi ya hano m’urugo ndetse no mu mahanga.

Nyuma yubu butumwa bwiza umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yagejeje kubagize iy ‘ikipe, yifatanyije nabo mu isengesho.

amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu.

Abanyezamu b’ikipe ya APR FC bumva amabwiriza y’abatoza babo

Umutoza Adil Mohammed

Nshuti Innocent Atwara Umupira hagati y’abakinnyi

Rwabuhihi Placide na Tuyisenge jacques

Manishimwe Djabel agerageza kwaka Umupira

Umukunzi wa APR FC Kalinda Emile yakurikiranye iyi myitozo
Mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurisha muri APR FC yakurikiranye iyi myitozo

Kwitonda Alain agarura umupira mu kirere

Umutoza Adil atanga amabwiriza kuri kapiteni Tuyisenge
Mugunga Yves

Karera Hassan
umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga ubwo yatangaga ubutumwa

Lt Gen Mubarakh Muganga yifatanya n’ikipe mu isengesho bajya bakora nyuma y’imyitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published.