Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa nyuma uhuza amakipe umunani yazamutse mu matsinda, ni umukino uzayihuza na Rutsiro ku munsi w’ejo kuwa Gatanu kuri stade Huye.
Kuri uyu wa Gatanu iyi kipe iraza kwakira ikipe Rutsiro ku kibuga cya sitade Huye ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30) z’amanywa.
Umutoza Mohamed Adil n’abasore be bakaba bakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko barekeza i Huye ku mugoroba w’uyu munsi.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kane