Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gatandatu uhuza amakipe umunani yazamutse mu matsinda, ni umukino uzayihuza na Marines ku munsi w’ejo ku Gatandatu kuri stade Huye.
Kuri uyu wa Gatandatu iyi kipe iraza kwakira ikipe ya Marines FC ku kibuga cya stade Huye ku isaha ya saa cyenda(15h00) z’amanywa.
Umutoza Mohamed Adil n’abasore be bakaba bakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko barekeza i Huye ku mugoroba w’uyu munsi kuwa Gatanu abakinnyi bose bakaba bameze neza.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatanu