E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mogadishu City Club


Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mogadishu City Club yo mu gihugu cya Somalia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League ugomba kuba ku munsi w’ejo ku Cyumweru saa kenda kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Mogadishu City Club imaze iminsi itatu mu Rwanda kuko yahageze kuri uyu wa Kane, umukino ubanza wahuje aya makipe yombi wabereye muri Djibouti ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa bakaba bagomba gukiranurwa n’umukino wo kwishyura.

Kugeza ubu abasore b’umutoza Mohammed Adil Erradi bakaba bameze neza usibye Byiringiro Lague ukirwaye na Ruboneka Bosco utarakira imvune yagiriye mu mukino wa gicuti bakinnye n’ikipe ya AS Maniema.

amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatandatu

Niyomugabo Claude afunga umupira n’agatuza

Kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge aratanga ikizere ko bazatsinda
Manishimwe Djabell
Ishimwe Pierre umunyezamu wa mbere wa APR FC

Ombolenga Fitina
Nsabimana Aimable

Umutoza Adil yitegereza abasore be

Umutoza Jamel Neffati atanga amabwiriza ku bakinnyi

Ndayishimiye Dieudonne

Nizeyimana Djuma
Mugisha Bonheur

Nsanzimfura keddy afata umupira
Nsengiyumva I’rshade

Umutoza w’abatoza b’abazamu Hassan

akanyamuneza ni kose mbere yo guhura na Mogadishu city club

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.