Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino wo kuri uyu wa Gatandatu uzayihuza n’ikipe ya Rayon Sports, ni umukino utegerejwe n’abatari bake, dore ko ufatwa nk’umukino wa mbere hano mu Rwanda, umukino ubanza ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yari yawutsinze ku bitego bibiri kuri kimwe.
Kuri ubu ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino aho abakinnyi bose b’umutoza Adil Erradi Mohammed bameze neza.
tubibutse ko ikipe ya APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa Shapiyona aho irusha ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye amanota abiri.
amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu: