APR FC yari yahagurutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu Tariki 13 Werurwe yerekeza I Rusizi gukina umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona na Espoir FC kuri Stade ya Rusizi, igarutse idakinnye nyuma y’itangazo Minisiteri y’ubyuzima yagejeje ku banyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ibamenyesha ko icyorezo cya Coronavirus cyagewe mu Rwanda.
Ikipe y’ingabo zi’gihugu yari yakoze imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yiteguye neza gukura amanita atatu i Rusizi, yaje kubona itangazo rivuye muri Minisiteri ya Sports irinyujije muri Ferwafa rihagarika ibikorwa bya Siporo byose mu gihugu guhera kuri iki Cyumweru Tariki 15 Werurwe, byatumye hafatwa icyemezo ko uyu mukino hamwe n’indi yari iteganyijwe kuri iyi tariki isubikwa.
Nyuma y’amafunguro ya mu gitondo, umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi akaba yageneye ubutumwa abakinnyi abahishurira ibanga ryagiye rifasha abatuye ibihugu by’Ubushinwa n’Ubutaliyani byatumye iki cyorezo kidakwirakwira cyane.
Yagize ati: ”Birababaje cyane kuba dusubiye I Kigali tudakinnye n’urugendo rurerure twakoze, nta n’umwe wakwishimira ibitubayeho gusa ni ukwihangana kuko aka kanya tugomba kureba ibikurikira ari bwo buryo bwo kwirinda. Guhera uyu munsi hatanzwe ikiruhuko, musubire mu ngo zanyu, musome ibitabo murebe televisions, mugume mu ngo zanyu mwirinde kugendagenda muruhuke neza, mukurikire gahunda za leta ndetse munakurikiza amabwiriza abayobora uburyo mwirinda Coronavirus.”
”Mwirinde ibyo mubona byose ku mbuga nkoranyambaga, mwizere gusa amatangazo atanzwe n’ibigo bya Leta ndetse na Minisiteri yubuzima. Ibi nibyo byagiye bifasha Abashinwa nAbataliyani kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.”
Mohammed Adil akaba yakomeje ababwira ko azaboherereza imyitozo bazakorera mu rugo, mu gihe bagitegereje igihe bazamenyeshwa kugaruka mu kazi.
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bukomeje busaba abakunzi bayo gukurikiza inama zose bakomeje kugirwa na Minisiteri yubuzima mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.