E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR F.C yitegura umukino wa gicuti kuri uyu wa Kane yakoze imyitozo ya nyuma

Kuri uyu wa Gatatu ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje imyitozo ikaba ari nayo ya Nyuma itegura umukino wa gicuti kuri uyu wa Kane ugomba kuyihuza n’ikipe ya Bugesera.

Ni imyitozo ikomeje gukoreshwa n’umutoza w’ungurije ati we Ben Moussa  dore ko umutoza mukuru akiri mu bihano yahawe n’Ubuyobozi bw’iyi kipe  n’imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose uretse Kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabell dore ko nawe yahawe bihano agomba kumaramo ukwezi.

Umukino wa Gicuti ugomba guhuza APR F.C na Bugesera FC uteganyijwe kuri uyu wa kane kuri sitade ya Kigali Inyamirambo Ku isaha yi saa kenda zuzuye(15h00)

Amafoto yaranze imyitozo y’uyu munsi