ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya Nyuma yitegura umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro.
ni umukino uzayihuza n’ikipe ya Marine fc kuri sitade ya Kigali inyamirambo kuri uyu wa gatatu.
ni imikino y’igikombe cy’amahoro igeze muri 1/4 aho umukino ubanza wabereye mu karere ka Rubavu warangiye ikipe ya APR FC itsinze marine ibitego bibiri kubusa, aho biha amahirwe menshi ikipe ya APR FC yo kugera muri 1/2 kiri rushanwa.
tubibutse ko ikipe ya APR FC nyuma y’umukino wa marine igomba gukomeza imyiteguro yo kwerekeza mu karere ka Rusizi aho izakinira umukino wa shampiyona n’ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatandatu.