
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na US Monastir yo muri Tunisia.
Ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru Erradi Mohammed Adil wamaze no guhabwa uburenganzira bwo gutoza imikino ya Caf.
APR F.C irakirira US Monastir mu karere ka huye Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha yi saa Kenda zuzuye (15h00) naho umukino wo kwishyura utegerejwe tariki 18 Nzeri 2022 muri Tunisia mu Mugi wa Monastir
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:

































