igikombe cy’amahoro kigeze muri 1/2 ho buri kipe iri kwitegura indi kugira ngo hagire ikipe ikina umukino wa nyuma w’iki gikombe.
kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo kwakira Rayon Sports kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2022.
ni imyitozo ya nyuma yakoreshejwe n’umutoza mukuru Adil Errade Mohammed ari kumwe n’umwungiriza we Jamel Eddine Neffati ndetse n’umutoza w’abazamu Mugabo Alex.
ni umukino utegerejwe ku munsi wejo ukaba uzagena ugera k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho ikipe ya AS kigali yo yamaze gukatisha itike y’umukino wa nyuma dore ko kandi ikipe yakwegukana iki gikombe ariyo isohokera igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup.
ni umukino uzatangira ku isaha yi saa kenda zuzuye kuri sitade ya Kigali Inyamirambo.