ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya Nyuma mbere yo gukina umukino wa shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wa 25.
ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza Mukuru Adil Erradi Mohammed ari kumwe n’umwungiriza we Jamel Eddine Neffati, ikaba yakozwe n’abakinnyi bose bigaragara ko bafite inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
ni umukino uteganyijwe kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali Inyamirambo aho abakinnyi ba APR FC bashaka gukura amanota atatu imbere y’ikipe ya etoile de l’est dore ko mu mukino ubanza wabereye mu karere ka Ngoma Ikipe ya APR FC yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri n’ikipe ya Etoile de l’est.
ni shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wa 25 aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere aho irusha inota rimwe ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye.