Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yakoze imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo i shyorongi n’imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose uretse abakinnyi bafite imvune bataragaruka mu kibuga.
ikipe ya APR FC ikaba izakira ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha yi saa cyenda zuzuye (15h00).
Ikipe ya APR FC ikaba nyuma yuyu mukino igomba gukomeza imyiteguro y’imikino nyafurika igomba gukina muri uku kwezi k’ugushyingo
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:









