Abakozi n’abakunzi ba APR FC, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, batabaye Uwimana Janet usanzwe ari umukunzi wa APR FC wabuze imfura ye Nkurunziza Byiringiro Danny witabye Imana tariki 29 Gicurasi.
Umuhango wo wo gushyingura Nkurunziza Byiringiro Danny wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, akaba ari umuhango witabiriwe na Kalisa Georgine wari uhagarariye Ubuyobozi bwa APR FC, Munyarubuga François Songambere wari uhagarariye abafana ba APR FC, Abayobozi ba za Fan Club zitandukanye za APR FC, Abasifuzi batandukanye, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nkurunziza Byiringiro Danny w’imyama 11 y’amavuko yitabye Imana taliki ya 29 Gicurasi 2022 azize uburwayi aho yari ari ku ishuri aho yigaga mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kisoro, Nkurunziza Byiringiro Danny akaba yari impfura ya Uwimana Janet usanzwe ni umukunzi wa APR FC ndetse akaba ari no mu itsinda rya Tiger Gate rikora akazi ko gucunga umutekano kuri stade mu gihe cy’imikino (Steward)



