E-mail: administration@aprfc.rw

AMAFOTO: Abakinnyi umunani bakubutse mu Mavubi basanze bagenzi babo mu myitozo yitegura Police FC

Abakinnyi bacu umunani bari mu butumwa bw’ikipe y:igihugu Amavubi yari mu myiteguro ya CHAN 2020, basanze bagenzi babo mu myitozo kuri iki Cyumweru i Shyorongi yitegura umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona tuzakiramo Police FC kuri uyu wa Gatatu.

Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Rague, Imanishimwe Djabel ndetse na Danny Usengimana bari baritabajwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ibiri itegura irushanwa nyafurika ry’abakina imbere mu gihugu CHAN 2020, rizabera muri Cameroon hagati ya Tariki ya 4 kugeza 25 Mata 2020.

Omborenga Fitina n’akanyamuneza ubwo yari avuye mu butumwa bw’ikipe y’igihugu
Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yiteguye guhangana na Police FC

Amavubi yakinnye imikino ibiri na Cameroon i Yaounde Tariki 23 Gashyantare ndetse na Congo Brazaville i Kigali Tariki 28 Gashyantare yose ayinganya 0-0. Abandi bakinnyi batahamagawe mu Mavubi basigaye mu myitozo ndetse banakina umukino wa gicuti batsinzemo Marines FC ibitego 2-1.

Abakinnyi 24 bakaba nta kibazo cyimvune bafite uretse Mutsinzi Ange ufite imvune yoroheje yakuye mu ikipe y’igihugu, ndetse na Itangishaka Blaise wagarutse mu kibuga nyuma yamezi umunani adakoza ikirenge ku mupira.

Byiringiro Rague yari mu bakinnyi 26 bitabajwe mu mikino yombi ya gicuti Amavubi yakinnye
Niyonzima Olivier Seifu mu myitozo yoroheje mbere yo gucakirana na Police

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 48 irakira Police FC ya kabiri irusha amanota atanu kuri uyu wa Gatatu Tariki 4 Werurwe kuri Stade ya Kigali saa cyenda zigicamunsi, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.  Mu mikino itanu iheruka tuikaba twaratsinze ibiri tunganya itatu, ntitwigeze dutsindwa umukino numwe.

Rutahizamu Danny Usengimana agarutse kongera ibitego 10 amaze gutsinda muri shampiyona kugeza ubu
Manishimwe Djabel mu myitozo
Mutsizi Ange wagarukanye imvune yoroheje yakoze imyitozo yoroheje
Umutoza wungirije Dr Nabyl Bekraoui yashimishijwe no kongera kubona ikipe yuzuye
Umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi niwe wayoboye imyitozo y’uyu munsi

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *