E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: Abakinnyi bahoze bakinira APR F.C basuye iyi kipe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11Kamena 2022 nibwo abakinnyi bahoze bakinira Ikipe ya APR F.C basuye iyi kipe ubwo yariri gukora imyitozo.

Kenshi umukinnyI asohoka mu ikipe akerekeza muyindi ariko ntiyibagirwa ibihe byiza yayigiriye muri iyo kipe avuyemo bituma ahora yifuza ko yakongera kubona aho yanyuze, nkuko bisanzwe mu ikipe ya APR F.c abakinnyi benshi bayinyuramo iyo babonye amahirwe yo kwerekeza muyandi makipe yo hanze yu Rwanda ntibibagirwa ibihe byiza baba baragiriye muri iyi Kipe y’ingabo z’igihugu bituma bifuza Kugaruka kureba barumuna babo baba barasize.

ni muri urwo rwego abakinnyi babiri bahoze bakinira Ikipe ya APR F.C aribo Manzi Thierry ndetse na Imanishimwe Emmanuel basanzwe bakina mu Gihugu cya Morocco baje gusura ikipe ya APR FC banyuzemo mbere yo kwerekeza hanze yu Rwanda.

aba bakinnyi bakubutse mu Ikipe Y’igihugu bakaba banitegura gusubira mu ikipe yabo ya As FAR yo mu gihugu cya Morocco dore ko kugeza ubu shampiyona yabo itararangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.