Kuwa mbere tariki ya 6 Kamena 2021 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye umukino wayo wa kabiri wa gicuti na Central Africa nyuma yaho abakinnyi basubira mu makipe yabo kugira ngo bitegure isubukurwa rya shampiyona.
Mu gihe shampiyona igomba gusubukurwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena, ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’amakipe umunani yazamutse mu matsinda, umukino uzayihuza na Bugesera FC kuri uyu wa Kane kuri stade ya Bugesera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane , umutoza Mohamed Adil n’abasore be bakaba basoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Bugesera FC, abakinnyi bose hamwe n’abari mu ikipe y’igihugu bakaba bakoranye imyitozo n’abagenzi babo.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu



















