Kuri uyu wa Kane nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yatangiraga imyitozo yitegura imikino ibiri izayihuza n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu nabo bakaba bakoranye imyitozo n’abandi.
Abakinnyi bane b’ikipe y’ingabo z’igihugu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vicent yahamagaye niko bose bakoranye n’abandi kuri uyu wa Kane ubwo batangiraga imyitozo ntawe ubuzemo.
Abakinnyi ba APR FC bahamagawe harimo Ombolenga Fitina, Mugunga Yves, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques usanzwe ari na kapiteni w’ikipe ya APR FC