Myugariro w’ikipe ya APR FC Niyomugabo Claude aratangaza ko yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino ibiri yo guhatanira itike ya CAN 2021 izakinwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.
Mu kiganiro twagiranye nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Niyomugabo yavuze ko ari ibintu byamushimije cyane kandi ko ari inzozi yari afite kuva yatangira gukina mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati” Ni ibintu byanshimije cyane ni ibintu buri mukinnyi wese yakwishimira, ndashimira abatoza b’ikipe y’igihugu kuba barantekerejeho buriya babonaga ko hari icyo nanjye nafasha ikipe’igihugu.”
Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ni inzozi nagize nkigera muri AS Kigali gusa ntibyakunze ariko kuba mpamagawe ndabikesha umutoza wanjye Mohammed Adil kubera ko amfasha cyane niyo naniwe arambwira ati aho unaniriwe niho hingenzi ihangane ukomeze rero ndamushimira cyane pe.”
“Ngiye kugenda ntange imbaraga zanjye zose, ririya ni ishema ry’igihugu tuba duharanira, intego yanjye nk’umukinnyi ni uguha abanyarwanda ibyishimo tukazamura idarapo ry’igihugu no kwereka abatoza b’ikipe y’igihugu ko batanyibeshyeho. Ibyo byose ndabizirikana.”
Niyomugabo Claude ni myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ndetse unakina hagati asatira acishijwe nubundi ku ruhande rw’ibumoso.