E-mail: administration@aprfc.rw

Akari ku mutima wa  Mugunga Yves  wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu

Kuwa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 nibwo benshi bari bategereje abakinnyi baza guhamagarwa mu ikipe y’igihugu (Amavubi), amatsiko yaje gushira ubwo umutoza Mashami Vicent yahamagaraga abakinnyi 34 bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti iri imbere.

Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mugunga Yves ari mubahamagawe kuri uwo munsi, nyuma yo guhamagarwa uyu musore yaganiriye n’urubuga rw’iyi kipe atangaza byinshi kuri uku guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu atangaza uko yabyakiriye acyumva iyo nkuru nziza.

Yagize ati” Nabyakiriye neza cyane guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu, narimbitegereje igihe kinini kuko ntabwo nigeze mpamagarwa mu makipe yabato ngo nzamukiremo, ariko kuba mpamagawe mu ikipe nkuru nibyo gushima, nashimye Imana cyane kubera ko yabashije kungaragaza ikabasha kunteza intambwe nashakaga kugeraho, ni ibintu byiza nashakaga kugeraho kandi byaranshimishije cyane.”

Mugunga Yves yakomeje asobanura uko yitwaye akimara kumva inkuru nziza kuri we.

Yagize ati” Narindi kuganira n’abakinnyi bagenzi banjye barimo Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) n’abandi, icyo gihe bari bari gusoma abahamagawe numva nange bansomyemo bahise bishima cyane bararirimba bishimishije cyane kuko byageze naho banterura rwose byari ibintu byiza cyane bishimishije kuri buri umwe wari uraho, ababyeyi bange nabo byahise bibashimisha, inshuti zanjye zo kuruhande mbese abantu benshi byarabashimishije kandi nange ubwange byaranshimshije kandi nshima ni Imana cyane yabinshoboje.”

aranywaho akanyamuneza

Nyuma yo guhamagarwa, Mugunga Yves ngo hari intego ajyanye mu ikipe y’igihugu ahamagawemo bwa mbere

Ati” Icyambere ni ugukomeza gukora cyane nkakomeza kuzamura urwego rwanjye ningira amahirwe yo gukina umukino mu ikipe y’igihugu nzakora uko nshoboye n’umutima wanjye mfatanyije n’abagenzi banjye kwitwara neza duheshe ishema igihugu cyacu.

Yves Mugunga

Ikipe y’igihugu ikaba yatangiye umwiherero yitegura imikino ibiri ya gicuti igomba gukina na Repubulika ya Centre Africa umukino umwe ukazabera inaha undi ukabera muri Centre Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.