Umunyezamu wa APR FC, Ahishakiye Herithier yatangaje ko agiye kwibanda ku kuzamura ibyo yaburaga mu izamu kugira ngo ku itariki shampiyona izasubukurirwaho azagaruke ameze neza ndetse atanga ibyo abakunzi b’umupira w’amaguru bamwifuzaho.
Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza ubwo yaganiraga na APR FC Website.
Ahishakiye yagize ati: ”Iri hagarikwa rya shampiyona kubera COVID-19 ntabwo rinshimishije kuko nari ntangiye ibihe byanjye byiza muri APR FC ariko nk’umukinnyi w’umunyamwuga ufite aho ashaka kuva n’aho ashaka kugera, singiye kwicara mu rugo ngo ndye cyangwa nywe nkore ibindi bitandukanye n’akazi kanjye.”
”Ni akanya ko kureba ni iki mbura mu byo nsanzwe mfite byanzamura ku rundi rwego, nkakizamura cyane ku buryo itariki twazagarukira mu kazi nzabasha gutanga ibyo abakunzi b’umupira w’amaguru banyifuzaho.”
Yakomeje atangaza ko nk’umunyezamu mu kibuga abafana benshi baba bahanze amaso, agiye kureba icyo yafasha bagenzi be kugira ngo ikipe itange umusaruro mwiza.
Yakomeje agira ati: ”Ikindi ngiye gukora muri iki kiruhuko ngiye kurushaho kureba ikintu cyafasha ikipe nk’umunyezamu, ndabizi ko abantu benshi ari twe baba bateze amaso, ngiye kureba impande zose ikintu nafasha bagenzi banjye dukinana mu gihe cy’umukino, ese hakenewe iki kugira ngo intsinzi iboneke mu gihe ndi mu izamu?”
Ahishakiye Herithier w’imyaka 22 yitwaye neza mu izamu ubwo APR FC yatsindaga Kiyovu Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ya 2020-21 ari nawo wa mbere APR FC yari ikinnye.